Ese kuri social media wahakura uwo muzabana akaramata?
nka Facebook, Instagram, WhatsApp na TikTok. Hari inkuru nziza z’abantu bahuye kuri social media bakubaka urukundo rukomeye, ariko hari n’izirimo uburiganya n’amarira bihishe inyuma y’amafoto meza n’amagambo aryoshye. Urukundo rushobora gutangira kuri social media, ariko ntirukomera keretse rwinjiye mu buzima nyabwo. Gukundana bisaba ukuri, kwizerana, kumenyana byimbitse no kubona uko umuntu yitwara mu buzima busanzwe, atari mu mafoto n’ama “filter.” Social media ni inzira yo guhura, si yo shingiro ry’urukundo nyarwo. Mu ncamake, social media si umwanzi w’urukundo, ariko ntigomba gusimbura ukuri, ubwubahane n’ibikorwa bifatika. Urukundo rw’ukuri rugaragarira mu bikorwa byo mu buzima busanzwe, si mu magambo n’amashusho yo kuri murandasi gusa.



