Elon Musk yicuza amagambo mabi yavuze kuri Donald Trump International

Elon Musk yicuza amagambo mabi yavuze kuri Donald Trump

By isingizwe benitha • June 11, 2025 • 2 min

Elon Musk yasabye imbabazi Perezida Donald Trump nyuma yo gutanga amagambo akaze yamunenze, avuga ko yari yararenze urugero. Ibi byakurikiwe n’amahoro mu itumanaho ryabo, bigatanga icyizere cyo kugabanya amakimbirane no kugira ingaruka nziza ku ishoramari n’ubukungu.

Umubare w’Abarwaye COVID-19 Mu Buhinde urenze 5,000 International

Umubare w’Abarwaye COVID-19 Mu Buhinde urenze 5,000

By isingizwe benitha • June 7, 2025 • 1 min

Mu Buhinde, abanduye COVID-19 bageze ku 5,235, benshi bari mu kato mu ngo zabo, cyane cyane muri Kerala, Delhi na West Bengal. Nubwo imibare izamuka, abenshi bafite ibimenyetso bidakomeye, kandi leta irakomeje gukurikirana icyorezo.

Perezida Trump na Elon Musk mu Ntambara y’Amagambo ku Mugaragaro International

Perezida Trump na Elon Musk mu Ntambara y’Amagambo ku Mugaragaro

By isingizwe benitha • June 6, 2025 • 2 min

Umubano hagati ya Donald Trump na Elon Musk wacitse nyuma y’uko Musk anenze umushinga w’itegeko rya Trump “One Big Beautiful Bill”, awita urupfu ku bukungu no ku bikorwa bya Leta. Ibyo byateje amakimbirane ku masezerano hagati ya Leta na kompanyi za Musk, bishobora no kugira ingaruka ku isura n’imikorere ya Tesla na SpaceX.

Abanya-Koreya y’Epfo Batangiye Gutora Perezida Mushya mu Matora Yihutirwa International

Abanya-Koreya y’Epfo Batangiye Gutora Perezida Mushya mu Matora Yihutirwa

By isingizwe benitha • June 3, 2025 • 2 min

Abaturage ba Koreya y’Epfo batangiye gutora mu matora yihutirwa yo guhitamo Perezida mushya nyuma y’amezi atandatu y’ibibazo bya politiki. Lee Jae-myung wo mu ishyaka rya Demokarasi afite amahirwe menshi yo gutsinda, ahanganye na Kim Moon-soo wa People Power Party. Ibisubizo by’amatora biteganyijwe mu ijoro cyangwa mu gitondo gikurikira.

Elon Musk yasezeye mu buyobozi bwa Donald Trump International

Elon Musk yasezeye mu buyobozi bwa Donald Trump

By isingizwe benitha • May 29, 2025 • 2 min

Elon Musk yatangaje ko asoje igihe yari amaranye inshingano zo kuyobora ishami rya Leta rya DOGE mu buyobozi bwa Perezida Donald Trump. Yashimiye Trump ku mahirwe yo kugabanya ikoreshwa ry’amafaranga ya Leta, anavuga ko DOGE izakomeza kuba umuco mu miyoborere ya Leta. Ibi bibaye nyuma y’uko Musk anenze politiki y’ingengo y’imari ya Trump ayishinja kongera icyuho mu ngengo y’imari, bituma atangira inzira yo kuva burundu mu nshingano za Leta.

RDC: Joseph Kabila yaganiriye n’abahagarariye amadini International

RDC: Joseph Kabila yaganiriye n’abahagarariye amadini

By isingizwe benitha • May 26, 2025 • 1 min

Joseph Kabila, wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (2001–2019), yasuye Goma ku itariki ya 26 Gicurasi 2025, aho yagiranye ibiganiro n’abahagarariye amadini n’ihuriro AFC/M23 mu rwego rwo gutanga umusanzu ku kugarura umutekano mu Burasirazuba bwa RDC.

Ambasaderi w’Ubudage muri Uganda Arashinjwa Uruhare mu gushaka Guhirika Ubutegetsi International

Ambasaderi w’Ubudage muri Uganda Arashinjwa Uruhare mu gushaka Guhirika Ubutegetsi

By isingizwe benitha • May 26, 2025 • 1 min

Igisirikare cya Uganda (UPDF) cyahagaritse ubufatanye bwacyo n’ingabo z’Ubudage, gishinja Ambasaderi w’Ubudage muri Uganda, Mathias Schauer, gukorana n’imitwe igamije guhungabanya umutekano w’igihugu. UPDF ivuga ko iperereza ry’ubutasi ryagaragaje ko yaba atanga inkunga ku mitwe y’inyeshyamba, cyane cyane mu gihe Uganda yitegura amatora ya 2026. Ubudage ntiburagira icyo butangaza kuri ibi birego.

Joseph KABILA KABANGE yamaze kugera I Goma International

Joseph KABILA KABANGE yamaze kugera I Goma

By isingizwe benitha • May 26, 2025 • 1 min

Uwahoze ari Perezida wa RDC, Joseph Kabila Kabange, yamaze kugera mu mujyi wa Goma ugenzurwa n’ihuriro AFC/M23. Aya makuru yemejwe n’abavugizi ba AFC/M23, bavuze ko yageze mu bice bavuga ko byabohowe, banamwifuriza ikaze mu burasirazuba bwa Congo.

Twitege iki ku ruzinduko rw’Umwami Charles III muri Canada? International

Twitege iki ku ruzinduko rw’Umwami Charles III muri Canada?

By isingizwe benitha • May 26, 2025 • 1 min

Umwami Charles III azagirira Canada uruzinduko rw’iminsi ibiri aho azageza ijambo ku Nteko Ishinga Amategeko, aherekejwe n’Umwamikazi Camilla. Uru ruzinduko rufite igisobanuro gikomeye kubera amagambo ya Donald Trump yifuza ko Canada yaba leta ya 51 ya Amerika, igitekerezo cyamaganwe n’abaturage ba Canada n’ubuyobozi bwa Minisitiri w’Intebe Mark Carney, wavuze ko Canada itazigera yemera ibyo gushotorwa.

Gen.M Kainerugaba yagaye indeshyo ya Ambasaderi woherejwe muri Uganda International

Gen.M Kainerugaba yagaye indeshyo ya Ambasaderi woherejwe muri Uganda

By isingizwe benitha • May 26, 2025 • 1 min

Gen. Muhoozi Kainerugaba yatangaje ko atumva impamvu Ubudage bwohereje Ambasaderi mugufi muri Uganda, nyamara buvugwa nk’igihugu gifite abaturage barebare. Ibi yabivuze mu butumwa kuri X, agaragaza ko byamutangaje kubona Umudage mugufi ahagararira igihugu cye muri Uganda, mu mvugo yateje impaka ku mbuga nkoranyambaga.

AFC/M23 yateye utwatsi ibinyoma by’umukozi wa MONUSCO na Leta ya Kinshasa International

AFC/M23 yateye utwatsi ibinyoma by’umukozi wa MONUSCO na Leta ya Kinshasa

By isingizwe benitha • May 25, 2025 • 1 min

AFC/M23 yanyomoje amagambo ya Teohna Williams wa MONUSCO wavuze ko umutekano wa Goma warushijeho kuba mubi nyuma yo kubohorwa. Umuvugizi wa AFC/M23, Laurence Kanyuka, yavuze ko ayo magambo ari ikinyoma kigamije gutesha agaciro ibiganiro bya Doha no guhishira ibikorwa by’ubushotoranyi bya Leta ya Kinshasa n’ingabo za FARDC byabaye muri Mata 2025. AFC/M23 ivuga ko mbere yo gufata Goma hari haranzwe n’ubwicanyi, ihohotera, ivangura rishingiye ku moko no gushimuta abantu, kandi ko ubu umutekano warushijeho gutungana.

Perezida Samia Suluhu Hassan wa Tanzania yabitswe Ari muzima n’abari binjiriye konti ya Polisi ya X International

Perezida Samia Suluhu Hassan wa Tanzania yabitswe Ari muzima n’abari binjiriye konti ya Polisi ya X

By isingizwe benitha • May 21, 2025 • 1 min

Konti ya Polisi ya Tanzania (Tanpol) yinjiriwe n’abataramenyekana bagatangaza ibihuha ko Perezida Samia Suluhu Hassan yapfuye. Leta yahise ihagarika by’agateganyo urubuga rwa X (Twitter) mu gihugu. Polisi yemeje ko ayo makuru ari ibinyoma kandi yasabye abaturage kutayakwirakwiza. Ibi bishobora kuba bifitanye isano n’ubutumwa bwa vuba Perezida Samia yari yatangaje ku bijyanye n’impirimbanyi zishaka kwangiza igihugu cye.

Ukraine: 9 baguye mu gitero cya Drones International

Ukraine: 9 baguye mu gitero cya Drones

By isingizwe benitha • May 17, 2025 • 1 min

Mu karere ka Sumy mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Ukraine, abantu 9 bishwe abandi 4 barakomereka mu gitero cy’indege zidafite abapilote (drone) ku bisi y’abagenzi hafi ya Bilopillia. Iki gitero cyabaye nyuma y’amasaha make ibiganiro by’amahoro hagati ya Ukraine na Uburusiya byatangiriye i Istanbul bidashoboye kugera ku ntego. Uburusiya ntacyo bwatangaje ku gitero.

Ubudage bwiteguye Kongera Ingengo y’Imari ya gisirikare Nyuma y’Igitutu cya Donald Trump International

Ubudage bwiteguye Kongera Ingengo y’Imari ya gisirikare Nyuma y’Igitutu cya Donald Trump

By isingizwe benitha • May 15, 2025 • 1 min

Ubudage bwatangaje ko bwiteguye kongera ingengo y’imari y’igisirikare kugera kuri 5% bya GDP, mu rwego rwo gukurikiza icyifuzo cya Donald Trump cyo kuzamura amafaranga y’ibihugu bya NATO mu gisirikare. Icyo gitekerezo cyakunze gutavugwaho rumwe mu Bayobozi b’Ubudage, bamwe bavuga ko bizatwara miliyari 200 z’amayero buri mwaka, mu gihe abandi basanga ari ngombwa kugira ngo Ubudage bwubake igisirikare gikomeye mu Burayi.

Ese Trump ashobora guhabwa indege “Air Force One” nk’impano? International

Ese Trump ashobora guhabwa indege “Air Force One” nk’impano?

By isingizwe benitha • May 13, 2025 • 1 min

USA: Impano Qatar yahaye Trump yateje impagarara International

USA: Impano Qatar yahaye Trump yateje impagarara

By isingizwe benitha • May 13, 2025 • 2 min

Donald Trump yakiriye impano y’indege ya Boeing 747-8 ifite agaciro ka $400 miliyoni yoherejwe n’umuryango w’ubwami wa Qatar, izakoreshwa by’agateganyo nka Air Force One mbere yo kujya muri Trump Presidential Library. Iyi mpano yateje impaka mu banyapolitiki n’abasesenguzi b’amategeko kuko bashidikanya ko ishobora kurenga ku Itegeko Nshinga (Foreign Emoluments Clause) no kugira ingaruka ku bwigenge bw’igihugu. Kongere irimo gusuzuma niba hakenewe iperereza ku byerekeye iyi mpano.

Trump: Utazimenyekanisha ku bushake azahura n’isanganya rikomeye ry’ibihano mu buryo bwose International

Trump: Utazimenyekanisha ku bushake azahura n’isanganya rikomeye ry’ibihano mu buryo bwose

By isingizwe benitha • May 10, 2025 • 1 min

Perezida Donald Trump yashyizeho gahunda yo kohereza abimukira binjiye muri USA mu buryo butemewe kugaragaza ko bagomba gusubira mu bihugu byabo. Yatangaje ko hashyizweho uburyo bwo gutanga amatike y’ubuntu n’imirongo ya telefone ku bifuza gusohoka ku bushake, anaburira abatemera kugenda ku bihano birimo amafaranga, amategeko, gufungwa cyangwa kwimurirwa ahandi. Trump yatanze kandi ikigereranyo cyo kuzigama amafaranga ya Leta niba abimukira batanga VISA zabo bagasubizwa mu bihugu byabo.

Imirimo yo muri Amerika yiyongera kurenza uko byari byitezwe International

Imirimo yo muri Amerika yiyongera kurenza uko byari byitezwe

By isingizwe benitha • May 5, 2025 • 1 min

Mu kwezi kwa Mata, abakoresha muri Amerika bongeyeho imirimo 177.000, n’ubwo ubushomeri bwagumye kuri 4.2%. Ibi byerekana ko isoko ry’umurimo rikomeje gukora neza, n’ubwo hari imvururu mu bucuruzi kubera imisoro mishya ku bicuruzwa byinjira mu gihugu byatangajwe na Trump. Inzobere zivuga ko izo mpinduka z’imisoro zizafata igihe kugira ngo zigaragaze ingaruka ku bukungu.

MONUSCO yavuye ku izima muri Kivu y’amajyepfo International

MONUSCO yavuye ku izima muri Kivu y’amajyepfo

By isingizwe benitha • June 25, 2024 • 2 min

Uyu muyobozi yibukije inzego za Leta ya RDC, by’umwihariko igisirikare cy’iki ghugu, ko guhera uyu munsi zashyigikirijwe inshingano yo kurinda umutekano w’abaturage muri iyi ntara, azisaba gukomereza ku byo MONUSCO yagezeho muri iyi myaka.