Urwego rw’igihugu ngenzuramikorere mu Rwanda (RURA) rwatangaje ko guhera ku wa 1 Ukwakira 2025 ibiciro bishya by’amashanyarazi bizarangira kubahirizwa.mu mavugurura mashya, abaturage bakoresha umuriro muke (0–20 kWh/ukwezi) ntibazahindurirwa igiciro, mu rwego rwo kurengera imiryango ifite ubushobozi buke. ariko abarenza 20 kWh ibiciro biziyongeraho, aho hejuru ya 50 kWh igiciro kizaba ari 369 RWF/kWh.amashuri n’amavuriro yazamuriweho macye, mu gihe inganda nini cyane zoroherejwe kugira ngo zikomeze guteza imbere ubukungu.RURA ivuga ko ibi bigamije guteza imbere imikoreshereze myiza y’ingufu no kongera ishoramari.ndetse no gufasha abo mubyiciro biri hasi kubasha kugerwaho by’amashanyarazi.

