gusukura imihanda no gukuraho dodani imyiteguro ya UCI i Kigali irakataje

mu rwego rwo kwitegura UCI Road World Championships 2025,u Rwanda byumwihariko mumujyi wa Kigali ibikorwa by’imyiteguro yo kwakira iri rushanwa ry’isi rikomeye,birimo gusukura imihanda hasigwa amarangi agaragaza neza imbibi z’imihanda hirya no hino mubice bigize umujyi wa kigali no gukuraho dodani zitari ngombwa ahazakinirwa hose kugira ngo abasiganwa bazasiganwe mu mutekano n’ubwisanzure.

umujyi wa Kigali watangaje ko mugihe iri siganwa rizaba ritangiye amashuri yo mumujyi azaba afunze, abakozi basabwe kuzaba bakorera mu rugo, gusukura amazu atuwemo no gutegura fan zones zizakira abafana.ibi bikorwa bigamije kugaragaza kigali nk’umujyi ukeye kandi ushoboye kwakira ibirori kurwego rw’isi binashimangira gahunda yo gukomeza isuku, umutekano no kwakira abagana u Rwanda neza.

mumbuga ya Kigali convention center Hari gushyirwa ibyangombwa bizakenerwa mugihe cyirushanwa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *