Ku wa 14 Nzeri 2025 mu Karere ka Gisagara mu murenge wa Kansi kuri Paruwasi Gatolika ya Gikore habereye umuhango wo gusoza inyigisho z’isanamitima, ubumwe n’ubudaheranwa ku nkunga ya Kiriziya Gatolika na diyoseze ya Butare. umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, DUSABE Denise yashimye Kiliziya Gatolika ku ruhare rwayo mu kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda, asaba ko ibikorwa nk’ibi bikomeza gusigasirwa.

inyigisho z’isanamitima zitangwa zigamije gusana imitima y’abanyarwanda, kongera icyizere, kubaka ubumwe no kurandura ibikomere n’amacakubiri byatewe n’amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi. ni urugendo rutuma abantu biga gukundana, kubabarirana no gufatanya mu iterambere.

DUSABE Denise yasabye abasoje izi nyigisho gukomeza kwimakaza urukundo, gukorera hamwe no gushyigikira abakiri bato batababibamo urwango, kugira ngo u Rwanda rutazasubira mu bihe bibi rwanyuzemo.abasoje izi nyigisho bose hamwe ni 81barimo abasabye imbabazi 46 n’abazitanzemo 35.