Roots Investment Group Ltd yenga inzoga ya Be One Gin yasinye amasezerano na Rwanda Premier League aho bazajya bahemba umukinnyi witwaye neza ku mukino (Man of the match), umukinnyi mwiza w’ukwezi (player of the Month), umutoza mwiza w’ukwezi n’Umunyezamu mwiza w’ukwezi.

Rwanda Premier League yasinyanye amasezerano n’uru ruganda uyu munsi taliki ya 19 Nzeri 2025, aho yari ihagarariwe n’umuyobozi mukuru wa Rwanda Premier League Mudaheranwa Yussuf Hadgi na Umuyobozi uhagarariye uru ruganda.
Na pmasezerano y’igihe cy’umwaka umwe aho bazagendera ku mwaka w’imikino wa 2025-2026.
Ayo masezerano avuga ko umukinnyi w’umukino ((umukinnyi witwaye neza kurusha abandi mu mukino) Man of the match ) azajya ahabwa 100,000 Rwfr mu gihe umukinnyi mwiza w’ukwezi azajya ahabwa 400,000 Rwfr ni mugihe Umutoza mwiza w’ukwezi azajya ahembwa 300,000 Rwfr naho umunyezamu mwiza w’ukwezi ahabwe 200,000 Rwfr.
Ayo masezerano aje akurikirana n’andi Rwanda Premier League yasinyanye n’ikigo PoBox gitanga serivisi z’ikoranabuhanga mu kohererezanya ubutumwa.
Aho muri ayo masezerano bemeranyijwe ko iki kigo kizajya guhemba Umukinnyi wahize abandi mu cyumweru (Player of The Week), Umukinnyi wahize abandi mu mwaka w’imikino, Umukinnyi wahize abandi (Player of the Season) azahembwa imodoka nshya ifite agaciro ka Miliyoni 15 Frw.
Ni mugihe umukinnyi witwaye neza mu cyumweru azajya ahabwa 200, 000 Rwfr naho Umufana witwaye neza (Fan of the Match) kuri buri mukino azajya ahembwa 25, 000 Rwfr.
Amasezerano Rwanda Premier League yagiranye nibyo bigo byerekana ko umupira w’amaguru mu Rwanda ugiye kugaragaramo amafaranga bitandukanye n’imyaka itambutse.
Ibyo bihembo bije byiyongera kubyo Perezida wa FERWAFA NGOGA Fabrice aherutse gutangaza aho Ikipe 8 za mbere zizajya zihabwa amafaranga dore ko iyatwaye shampiyona izajya ihabwa miliyoni 80 Rwfr.
Ese ko amafaranga yabonetse muri Rwanda Premier League byaba bigiye gutuma uburyohe n’irushanwa rizamuka ku rwego rwiza?