
Mu birori bikomeye byabereye mu nzu y’Inama y’Akarere ka Gasabo, hatanzwe impamyabushobozi ku 340 barangije amasomo yo kwigira ku murimo (Recognition of Prior Learning), gahunda ishyirwa mu bikorwa ku bufatanye bwa Rwanda TVET Board (RTB), East African University Rwanda (EAUR), n’abandi bafatanyabikorwa barimo Sendika z’abakozi na Banki y’isi.

Eugene Uwimana, ushinzwe iterambere ry’Ubumenyi ngiro muri Rwanda TVET Board, yavuze ko iyi ari gahunda ngari igamije gufasha Abanyarwanda bafite ubumenyi n’ubushobozi mu mirimo inyuranye ariko badafite impamyabushobozi zibyemeza kandi ko kugira ngo iyi gahunda igere ku ntego zayo, bisaba ubufatanye bw’inzego zitandukanye, harimo na za sendika z’abakozi.
Uwimana yagize ati: “Twahereye ku bwubatsi, dukurikizaho ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, none ubu turi mu bijyanye na hospitality na warehouse management. Intego ni ugufasha abantu benshi bafite ubumenyi ariko badafite impamyabushobozi, binyuze mu mahugurwa n’ibindi bikorwa bibafasha kwemeza ubushobozi bwabo.”
Kuva mu 2017, iyi gahunda imaze gufasha abantu 23,296 kubona impamyabushobozi, mu gihe intego ari ukugeza ku 70,000 mu mwaka wa 2029. Uwimana yavuze ko ku bufatanye n’Urugaga rw’Abikorera (PSF) n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye iyi ntego izagerwaho.
Yagaragaje ko iyi gahunda imaze gutanga umusaruro ufatika, aho 84% by’abanyuze muri gahunda babonye akazi, naho 13.7% bihangiye imirimo. Yongeyeho ko intego ya RTB ari uko “buri munyarwanda agomba kuba afite umwuga ushingiye ku bumenyi ngiro kandi abifitiye impamyabushobozi ibyemeza.”
EAUR yasohoye abarangije 340 muri iyi porogaramu mu cyiciro cyayo cya mbere

Umuyobozi mukuru wa EAUR, Prof. Kabera Callixte, yavuze ko iyi ari inshuro ya mbere iyi kaminuza itanga impamyabushobozi ku banyeshuri bize binyuze muri gahunda yo kwigira ku murimo. Abasoje barimo 228 bize Culinary Arts na 112 bize Warehouse Management.
Prof. Kabera yavuze ko nubwo bamwe bari basanzwe bari mu kazi, ubu babonye impamyabushobozi zibemerera guhatana ku isoko ry’umurimo ku rwego rwo hejuru. Yagize ati:“Muri aya mahugurwa habamo amasomo (modules) zitandukanye zemeza ko abarangije bafite ubumenyi buhagije. Ubu bemerewe kujya hose guhatana bafite ibyangombwa bibihamya.”

Aya masomo y’amezi atandatu yatewe inkunga na World Bank, aho abasaga 4000 aribo basabye kwiga, ariko hatoranywamo 340 bubahirije ibisabwa. Kuri ubu hari abandi 20 bari mu mahugurwa ya Photography na Videography bari no kwimenyereza umwuga (Stage), bazasoza vuba nabo bagahabwa impamyabushobozi.
Gahunda izakomereza ku cyiciro cya kabiri cy’abahugurwa

Dr. Gamariel MBONIMANA, ushinzwe iyi gahunda akaba anashinzwe iterambere ry’ubushakashatsi muri EAUR, yavuze ko basoje icyiciro cya mbere ariko bazakomereza ku cyiciro cya kabiri bafata abandi mu basaga 4000 bari barasabye kwiga.
Yavuze kandi ko na nyuma y’nkunga y’abafatanyabikorwa EAUR ifite ubushobozi bwo gukomeza gufasha abanyeshuri mu kwemeza ubushobozi bwabo, nk’uko byemejwe na RTB ko babifitiye ububasha n’ibikoresho bihagije.

“Ndishimye cyane kuba nsoje amasomo yo kwigira ku murimo. Nari mfite ubumenyi ariko nta cyangombwa kibihamya. Uyu munsi kubona certificate byanyongereye icyizere, binyemeza ko ndi umunyamwuga koko. Ndashimira abateguye iyi gahunda, ubu nditeguye kujya ku isoko ry’umurimo nizeye kandi nshoboye.”*
Umunyamabanga muri sendika y’abakozi bakora mu mahoteli, utubari, amaresitora n’ubukerarugendo yavuze ko iyi gahunda ifasha cyane abari bafite ubumenyi ariko badafite impamyabushobozi, bikaba byarabagoraga kubona akazi. Ati “Tugirana amasezerano n’amahoteli tugahugura abakozi babo, tukabaha n’impamyabushobozi zibafasha mu kazi kabo ka buri munsi.”







