DIGILOG ije guhindura isura ya logistics mu Rwanda

Laboratoire y’ikoranabuhanga izafasha abanyeshuri n’abikorera guhangana n’isoko ry’umurimo rigezweho mubijyanye na logistics na transport.

Ku wa 23 Mutarama 2026 mu Rwanda hatangijwe ku mugaragaro umushinga w’ingenzi ugamije kuvugurura no kuzamura imyigishirize n’ubumenyingiro mu bijyanye na transport, logistics na supply chain management, binyuze mu kubaka laboratoire y’ikoranabuhanga yitwa DIGILOG (Digital Logistics Laboratory).Iyi laboratoire izubakwa mu ishuri rya RP Kigali College, ikazaba urubuga ruhuza amasomo ya theory n’imyitozo ngiro (practice) hifashishijwe ikoranabuhanga rigezweho rikoreshwa ku rwego mpuzamahanga.

DIGILOG igamije gufasha cyane cyane abanyeshuri biga Logistics, Transportation na Supply Chain Management, ibategurira guhangana n’isoko ry’umurimo rishingiye ku ikoranabuhanga (digital skills for logistics), aho kwiga bihuzwa no gukoresha ibikoresho bigezweho.Uyu mushinga uje mu gihe urwego rwa transport na logistics rukomeje kwaguka ku muvuduko mwinshi, mu Rwanda no muri Afurika, nyamara hakigaragara icyuho mu ikoreshwa ry’ ikoranabuhanga rihanitse muri uru rwego.Uyu mushinga wubakiye ku bufatanye mpuzamahanga hagati ya Easter Africa University Rwanda, Rwanda Polyitechinic University of Žilina yo muri Slovakia, ndetse na International University of Transport and Logistics in Wroclaw (Poland) zimwe mu kaminuza zifite ubunararibonye mu bijyanye na logistics n’ikoranabuhanga rijyanye na transport.

Prof. Calixte Kabera, Umuyobozi wa East African University Rwanda, yavuze ko DIGILOG ari igisubizo gikenewe ku banyeshuri biga transport na logistics, ashimangira ko iyi laboratoire izakoreshwa n’amakaminuza atandukanye hashingiwe ku masezerano azasinywa.Yagize ati: “Kaminuza zigomba kwigisha zishingiye ku byo isoko ry’umurimo rikeneye. Ubumenyi buzahabwa abanyeshuri buzabafasha kubona amahirwe atari mu Rwanda gusa, ahubwo no ku rwego mpuzamahanga.

Umuhuzabikorwa wa DIGILOG, Maria Zareba Hidous, ubwo yasobanuraga inyungu ziri muri uyu mushinga

Umuhuzabikorwa w’umushinga wa DIGILOG n’ibikorwa byawo , yavuze ko uyu Mushinga ugamije gusubiza icyuho kiri mu Ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu rwego Rwa transport na logistics, by’umwihariko Hashingiwe ku iterambere riri kwihuta muri Uru rwego.

Ku rundi ruhande,Dr. Gamariel Mbonimana, wagize uruhare rukomeye mu Guhuza abafatanyabikorwa b’uyu Mushinga agatuma batekereza Kuwukorera mu Rwanda, yatangaje ko DIGILOG ari amahirwe adasanzwe akomeje Kuza gufasha u Rwanda na Afurika muri Rusange gutera imbere mu bijyanye na Transport, logistics na supply chain Management.

FCILT Dr Gamariel Mbonimana,PhD, Umuyobozi w’Umushinga DIGILOG mu Rwanda ari kumwe na Prof. Josef Ristvej( Slovakia) na Prof. Maria Zareba Hidous (Poland)

Uyu mushinga biteganyijwe Ko uzamara imyaka itatu. uzafasha Abarimu n’abanyeshuri barenga 36 mu gihe cy’imyaka itatu bo mu Rwanda kujya kwihugura muri Pologne na Slovakia mu masomo ya Digital Logitics , bakagarukana mu gihugu ubumenyi bugezweho. Ubwo hamurikwaga ku mugaragara Umushinga DIGILOG, by’umwihariko Kaminuza ya Zilina yo muri Slovakia, yanasinyanye amasezerano na Kaminuza ya East African University Rwanda abanyeshuri na bo bazahabwa amahirwe yo azatuma abanyeshuri n’abarimu bayo bashobora kwiga muri iyi kaminuza ku byiciro bitandukanye birimo amasomo y’igihe gito ( students and teacher mobility exchanges) ndetse n’ay’igihe kirekire mu byiciro byose by’uburezi nka Bachelor, Masters na PhD.Prof.

Umuyobozi mukuru wa East African University Rwanda yasinye amasezerano y’imikoranire n’Umuyobozi wungirije wa Kaminuza ya Zilina

Jozef Ristvej, Umuyobozi Wungirije wa University of Žilina, yavuze ko uyu mushinga ari intangiriro y’ubufatanye burambye buzafasha DIGILOG kugera ku ntego zayo.DIGILOG ntizagirira akamaro abanyeshuri gusa, ahubwo izanafasha abakora mu nzego za transport, logistics, warehousing, ibyinjira n’ibisohoka mu gihugu, n’abandi bakeneye kongera ubumenyi mu bijyanye na digital skills yifashishwa muri logistics and supply chain management Iyi laboratoire izafasha kwiga no gukorera mu buryo bw’ikoranabuhanga aho gukomeza kwishingikiriza ku buryo busanzwe bushingiye ku bifatika gusa.Uyu mushinga uterwa inkunga na European Commission, aho watanzweho inkunga ingana na 400,000 Euro naho 360,000 Euro yemejwe ko azatangwa mu itangira ry’umushinga ziturutse mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi (European Union).U Rwanda rwatoranyijwe kubera ko rukomeje kugaragaza icyerekezo cyiza mu iterambere rishingiye ku ikoranabuhanga n’uburezi bufite ireme.DIGILOG ifatwa nk’intambwe ikomeye mu guteza imbere uburezi bushingiye ku ikoranabuhanga, kuzamura ireme ry’abanyeshuri n’abarimu, no gutegura u Rwanda n’Afurika guhangana n’ahazaza h’urwego rwa transport na logistics ku rwego mpuzamahanga.

Umuyobozi wa RP Kigali College wari uhagariye Rwanda Polytechnic Ari mu bitabiriye kuko Laboratwari izubakwa muri RP Kigali
Umuyobozi mukuru wa EAUR, Prof. KABERA Callixte Ubwo yasinyaga amasezerano