Chelsea na Aston Villa Bahaniwe Kurenga ku Mategeko y’Imari ya UEFA
Amakipe ya Chelsea na Aston Villa yahanwe na UEFA kubera kurenga ku mategeko agenga imikoreshereze y’amafaranga (financial fair play). Aya makipe ashobora kutemererwa kwandika abakinnyi bashya mu marushanwa ya UEFA 2025-2026, keretse habayeho inyungu zisobanutse mu kugura no kugurisha abakinnyi mbere y’uko isoko rifungwa. Chelsea yaciwe miliyoni 31 z’amayero (ishobora kwiyongera ku miliyoni 60 mu gihe cy’imyaka ine) Aston Villa yahanishijwe miliyoni 11 z’amayero (ishobora kongerwa ku miliyoni 15 mu gihe cy’imyaka itatu) Ibi bihano bijyanye n’uko amafaranga yishyurwa abakinnyi n’abatoza arenze 80% by’umusaruro w’amakipe. Chelsea izitabira Champions League, naho Aston Villa Europa League umwaka utaha.



