ibihugu 25 by’afurika byakwisanga ku rutonde rw’ibibujijwe kwinjira ku butaka bw’amerika
Leta zunz'ubumwe z’Amerika ziri gutekereza kongera ibihugu 25 byo muri Afurika ku rutonde rw’ibibujijwe kwinjira ku butaka bwazo, mu gihe byananirwa gukosora ibibazo Amerika ibona bidahwitse mu miyoborere n’imikorere yabyo. Ibi bihugu byahawe iminsi 60 yo kuba byujuje ibisabwa, bitaba ibyo bigashyirwa ku rutonde rumwe n’ibindi bihugu 12 biherutse kwamburwa uburenganzira bwo kwinjira muri Amerika. Muri ibyo byasabwe gukosora hari n’ibihugu biherereye mu karere u Rwanda ruherereyemo, bikaba bisabwa kongera imikorere myiza n’imikoranire n’inzego za Amerika ku bijyanye n’umutekano n’ubwimukira. Iyi ngamba igaragaza ko Amerika ikomeje gushyira igitutu ku bihugu itekereza ko bitujuje ibisabwa, mu rwego rwo kugenzura umutekano n’abinjira ku butaka bwayo.



