RWANDA Air yaguriwe inzira z’ingendo mu bihugu 12 bishya
Guverinoma y’u Rwanda yemeje amasezerano mashya yo gutwara abantu n’ibintu mu kirere hagati yayo n’ibihugu 12, bituma RwandAir yemerewe gukora ingendo z’indege zijya cyangwa ziva muri ibyo bihugu. Ibyo bihugu birimo Eswatini, Guinea, Liberia, Malawi, Mali, Zimbabwe, Ubufaransa, Georgia, Pologne, Oman, Suriname na Canada. Kwemeza izi nzira nshya z’indege bigamije kongera ishoramari, guteza imbere ubukerarugendo no koroshya ubucuruzi n’imikoranire mpuzamahanga. Iyi ntambwe ifatwa nk’ingenzi mu gukomeza guhuza u Rwanda n’isi no guteza imbere ubuhahirane binyuze mu bwikorezi bwo mu kirere.



