Abanya-Kigali bangana na 73% bavanga Ikinyarwanda n’izindi ndimi
Mu bushakashatsi bwakozwe mu 2023 ku mikoreshereze y’indimi muri Kigali, 73% by’abanya-Kigali bagaragaje ko bavanga indimi igihe bavuga Ikinyarwanda kubera kwisanisha, ubusirimu cyangwa kubura ubumenyi buhagije mu Kinyarwanda. Ubushakashatsi bwakozwe n’Inteko y’Umuco ku bufatanye n’Umuryango Mpuzamahanga uhuza ibihugu bikoresha Igifaransa, bwashingiye ku butumwa bwanditse ku mazina y’inzu, ibyapa, amatangazo n’ahandi hahurira abantu benshi. Bamwe bavuga ko kuvanga indimi ntacyo bitwaye, nko kuvanga Icyongereza cyangwa Igifaransa mu Kinyarwanda. Mu babajijwe, 33% bavuze ko babiterwa no kwisanisha, 23% ko batabona ikibazo, 20% kubera ubumenyi buke, 15% kubera ubusirimu naho 8,8% bavuga ko bigaragaza ubuhanga. Uwiringiyimana Jean Claude, Intebe y’Inteko yungirije mu Nteko y’Umuco, yavuze ko kuba 42% badasobanukirwa ubutumwa bwanditse ku byapa ari ikibazo kandi ko kuvanga Ikinyarwanda n’izindi ndimi bishingiye ku kudaha agaciro ururimi rwacu. Nubwo bimeze bityo, Ikinyarwanda gikomeza gukura kuko kuva 2012 kugera 2022 abavuga Ikinyarwanda biyongereyeho 6% bakagera kuri 99,7%.



