Minisitiri Constant Mutamba ari mu mazi abira asabwa kwegura
Minisitiri w’Ubutabera wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Constant Mutamba Tungunga w’imyaka 38, arasabwa kwegura by’agateganyo nyuma y’uko Ubushinjacyaha Bukuru busabye Inteko Ishinga Amategeko kumwambura ubudahangarwa, kubera gushinjwa kunyereza miliyoni 19 z’Amadolari ya Amerika mu mushinga wo kubaka gereza nshya ya Kisangani mu ntara ya Tshopo. Izi miliyoni bivugwa ko zashyizwe kuri konti y’ikigo cy’ubwubatsi kidafite aho gihuriye n’uyu mushinga, wagombaga kugabanya ubucucike mu magereza ya RDC. Minisitiri Mutamba we yigeze gutangaza ko ayo mafaranga yagiye kuri konti y’abatekamutwe, nubwo umushinga wose wari uteganyijwe gutwara miliyoni 29 z’Amadolari.



