imirimo yo kubaka umuhanda prince house -cyamitsingi yatangiye aho yahereye mu gutunganya imiyoboro y'amazi aturuka munyubako zegereye uyu muhanda ,byitezweho kuzakemura ikibazo cy'amazi yajyaga abangamira urujya nuruza cyane mugihe cy'imvura ,iyi mirimo y'igice cyambere cy'ibigomba gukorwa yitezweho kumara icyumweru iri gukorwa ikaba izibanda cyane ku gukora neza imiyoboro y'amazi no kwimura bimwe mubikorwa remezo nk'insinga z'amashanyarazi n'imiyoboro ya internet.

umujyi wa kigali wibukije abantu indi mihanda ishobora gukoreshwa mugihe iyi mirimo iri gukorwa yatumye igice kimwe cy'umuhanda gifungwa by'agateganyo ,iyo mihamda irimo uwa sonatube-alpha palace ukomeza kabeza cyangwa sonatube-sahara nyakabanda ugakomeza kabeza hari kandi umuhanda wa kicukiro centre-muyange ujya busanza ,ahandi ni kwa rwahama-remera gisimenti-gare ya remera winjira mu giporoso .abatwara amakamyo bava mugice cy'uburasirazuba berekeza mumajyepfo n'amajyruguru bari gukoresha kigali special economic zone -zindiro-birembo-gasanze naho amakamyo yerekeza muburasirazuba azajya anyura sonatube-simba kicukiro-sawa city-IPRC-muyange -busanza akomeza ikanombe.