
Memel Raouf Dao niwe watsindiye APR FC igitego kimwe rukumbi cyabonetse muri uyu mukino.
APR FC yari ihagarariye u Rwanda muri CECAFA Kagame Cup 2025 yegukanye umwanya wa gatatu, nyuma yo gutsinda KMC yo muri Tanzania igitego 1-0 cyatsinzwe na Memel Dao ku munota 45.
Nyuma y’imyaka 11 ikipe yo mu Rwanda yegukanye umwanya wa gatatu muri CECAFA Kagame Cup kuva mu 2014 ubwo Police FC itsindaga KCCA yo mu gihugu cya Uganda.
Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yahembwe ibihumbi 10 by’amadorali nk’uko ibihembo byo muri CECAFA KAGAME CUP biteganyijwe, dore ko ikipe ibaye oya mbere ubwo ni kipe yatwaye igikombe ihabwa ibihumbi 30 naho iya kabiri igahabwa ibihumbi 20 by’amadorali.
Umukino wa nyuma urahuza Singida Black Stars yo muri Tanzania na Al Hilal yo muri Sudan saa Munani z’i Kigali.
Tariki ya 1/10/2025 saa 14h00 kuri Kigali Pele Stadium, APR FC izakira Pyramids muri CAF Champions League.

Abakinnyi ba APR FC mu byishimo nyuma yo gutsinda igitego.

Yussif Dauda niwe watanze umupira wavuyemo igitego.