Amataliki umukino wa APR FC na Pyramids uzakinirwaho yamenyekanye.

Umukino wa mbere wa CAF Champions League hagati ya APR FC na Pyramids FC uzabera kuri Kigali Pele Stadium taliki ya mbere Ukwakira 2025 saa 14H00 za Kigali. Ni mu gihe uwo kwishyura uzaba taliki ya 5 Ukwakira 2025 ukazabera mu gihugu cya Misiri.

Ni amasaha yatunguye benshi kuko ntibisanzwe ko imikino ikinwa kuri aya masaha. Ibi benshi babifashe nk’amayeri ya APR FC yo kuzana Pyramids FC ku zuba ryinshi mu gihe imenyereye gukina nijoro.

Uyu mukino ukaba uzayoborwa n’abasifuzi bayobowe n’umunyafurika Yepfo Masixole Bambiso. Ni mu gihe Komiseri ari Ahmed Iddi Mgoyi wo muri Tanzania.

Nyuma y’uko Kigali Pelé Stadium yanzwe, APR FC yasabye kuzakinira kuri Stade Amahoro tariki 1 Ukwakira 2025, gusa nyuma y’uko rero Kigali Pelé Stadium ikomorewe na CAF, APR FC yahise igarura umukino wa yo kuri iki kibuga iva i Remera.

‎Kuva na mbere hose APR FC yifuzaga kwakirira uyu mukino kuri Kigali Pelé Stadium kubera ko iki kibuga atari ibyatsi ahubwo ari tapis kandi mu Misiri ibibuga byinshi bakoresha ari ibibuga by’ibyatsi, kubatwara ku Mahoro byaba ari nko kubafasha.

Uyu ni mukino w’ijonjora rya mbere aho Ikipe izakomeza mu kindi cyiciro izahura n’izaba yakomeje hagati ya Insurance of Ethiopia na Mlandege yo muri Tanzania.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *