Abantu barenga 193 bahitanywe n’impanuka ebyiri z’amato muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo

Kwiyongera kw’impanuka z’amato mu gihugu cya Congo bigenda bigaragara cyane, ahanini bitewe n’uko ari uburyo buhendutse bwo gutwara abantu n’ibicuruzwa. Amato akenshi asanzwe ari ay’imbaho, yarengejwe ubushobozi bwayo kandi ntaba afite ibikoresho by’umutekano nk’udukarito tubika ubuzima (life jackets).

Nibura abantu 193 bapfuye nyuma y’impanuka ebyiri z’amato zabaye muri iki cyumweru mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), nk’uko byatangajwe n’inzego za Leta n’ibinyamakuru bya Leta.

Ku wa Kane, ubwato bwari butwaye abantu hafi 500 bwafashwe n’inkongi nyuma yo guhirima mu ruzi rwa Congo mu karere ka Lukolela, nk’uko byatangajwe n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe imicungire y’ibiza. Abantu 209 bakijijwe hafi y’umudugudu wa Malange.

Umunsi umwe mbere y’aho, ku wa Gatatu, ibinyamakuru bya Leta byatangaje ko abantu 86 bapfuye benshi muri bo bakaba bari abanyeshuri ubwo ubwato buto butwarwaga na moteri bwahirimye mu karere ka Basankusu. Iyo mpanuka yashyizwe ku makosa yo gupakira nabi ubwato no kugendera nijoro.

Itsinda ry’imiryango y’abaturage ryavuze ko Leta ari yo yagize uruhare muri iyo mpanuka kandi rivuga ko umubare w’abapfuye ushobora kuba uruta uwo watangajwe.

Ntabwo byahise bimenyekana neza icyateye izo mpanuka zombi.

Impanuka z’amato mu gihugu cya Congo zikomeje kwiyongera, kuko ingendo zinyura mu migezi ari ingenzi cyane mu guhuzanya imijyi n’imidugudu. Abaturage benshi bahisemo gukoresha amato kuko ari bwo buryo buhendutse ugereranyije n’imihanda.

Ariko amato menshi akoreshwa arashaje, akubikamo abantu n’ibintu birenze ubushobozi bwayo, kandi nta bikoresho by’umutekano aba afite. Hari n’andi agenda nijoro, bikarushaho kugora ibikorwa byo gutabara igihe habaye impanuka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *