Nyuma y’itsinda ry’abaraperi ryagaragaje ko injyana ya Hip-Hop ikomeje kubaka igicucu cyayo mu muziki nyarwanda, igitaramo “Icyumba cya Rap” kigiye kugaruka ku nshuro ya kabiri mu mpera z’uyu mwaka. Ni igitaramo cyitezweho guhuza abahanzi bakomeye mu njyana ya rap ndetse n’abakunzi bayo mu rwego rwo gukomeza kugarura ubukana bw’iyi njyana imaze imyaka irenga 20 mu Rwanda.
Ku nshuro ya 2, MA Africa, yateguye iki gitaramo yatangaje ko kizaba ku wa 26 Ukuboza 2025, muri ZARIA COURT.
Abaraperi barenga10 biteguye guhurira ku rubyiniro rumwe
Nk’uko MA Africa bategura igitaramo babitangaje, abaraperi barenga 10 nibo bazaririmba muri iyi edition ya kabiri .
K8 Kavuyo, wamaze kwemeza ko azaba ari mu bahanzi bazaririmba muri iki gitaramo, atangaza ko ari amahirwe yo kongera guhura n’abafana ba rap nyarwanda mu buryo bwagutse .
Itsinda rya Tuff Gang rizwi cyane mu mateka ya rap nyarwanda, ryiteguye kongera gushyira hamwe kw’itsinda bagataramira abakunzi ba RAP muri iki gitaramo bakaba ari nabo bategerejwe cyane muri iki gitaramo.
Abandi baraperi barimo ab’injyana zitandukanye za rap kuva mu myaka ya za 2000 kugeza ku bakiri bato bafite icyerekezo gishya. Abategura bavuga ko ari urubuga rwiza rwo kugaragaza uburyo rap ikomeje kuyobokwa n’urubyiruko, kandi ikaba igira uruhare mu iterambere ry’imyidagaduro mu Rwanda.
Si igitaramo gusa, ni umwanya wo kuganira kuri RAP nyarwanda
MA Africa ivuga ko iki cyiciro cya kabiri kigamije kurenga kuba igitaramo cy’umuziki gusa, ahubwo kikanahuriza hamwe abafana n’abaraperi mu biganiro bigamije kurebera hamwe iterambere rya Hip-Hop mu Rwanda no kureba icyakorwa ngo igere ku rwego rwisumbuye
Icyiciro cya mbere cy’iki gitaramo cyagombaga kuba tariki 27 Ukuboza 2024 kuri Canal Olympia, ariko gisubikwa ku munota wa nyuma kubera imvura nyinshi yaguye ahari kubera igitaramo
Nyuma yo kwimurirwa muri Camp Kigali, cyabaye ku wa 10 Mutarama 2025, gihuriza hamwe abaraperi bakomeye nka Riderman, P Fla, Fireman, Diplomate, Green P, Bushali n’abandi benshi bari bagize uruhare mu mateka ya rap nyarwanda .
Iki gitaramo kizabera muri Zaria Court, kucyinjiramo bizaba ari ibihumbi 10Frw ku muntu umwe, ibihumbi 17 Frw ku bantu babiri bari kumwe, ibihumbi 35Frw ku bantu bane bari kumwe, ibihumbi 50Frw ku bantu batandatu bari kumwe n’ibihumbi 150Frw ku meza y’abantu bicaye muri VIP.
Icyiciro cya 2 gitegerejwe n’abafana benshi muri rusange kubera byinshi bitandukanye birimo: Kwishyira hamwe kw’itsinda ryaTuff Gang itaramenyerewe mu bitaramo bikomeye, Abaraperi bashya n’abasanzwe bahurira ku rubyiniro rumwe.
“Icyumba cya Rap icyiciro vya 2” kiragarukanye icyizere gishya ku bakunzi ba rap mu Rwanda. Ni igitaramo kitezweho kugaragaza impinduka muri uyu mujyo w’umuziki no kongera guha agaciro abahanzi bawuririmbanamo. Ku bukuru bwayo bwose, iki gitaramo ni kimwe mu bizasoza umwaka wa 2025.
