Perezida wa FERWAFA Shema Fabrice yasuye abakinnyi mu mwiherero w’ikipe y’igihugu.

Perezida wa FERWAFA Shema NGOGA Fabrice yasuye ikipe y’igihugu Amavubi.

Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA Shema Fabrice yasuye abakinnyi mu mwiherero abasaba gukomerezaho bagatsinda na Benin maze Abanyarwanda bakishima.

Ni mu mwiherero w’ikipe y’igihugu Amavubi aho bari kwitegura imikino y’umunsi wa 9 n’uwa 10 yo gushaka itike y’igikombe cy’isi cya 2026.

u Rwanda ruzakina na Benin kuwa 10 Ukwakira 2025, hazaba ari kuwa 5 saa 18h00 za Kigali, umukino uzabera kuri stade Amahoro.

Amafoto: Abakinnyi b’ikipe y’igihugu Amavubi bari mu mwiherero aho bari kwitegura imikino ya Benin na Afurika Yepfo mu gushaka itike y’igikombe cy’isi 2026.

Amahirwe y’u Rwanda yo kujya mu gikombe cy’isi yo arasa nkayayoyotse dore ko rusabwa kuyobora itsinda ku girango bacyitabire.

Kugeza ubu amakipe ane ya kabiri yamaze kugeza amanota 18 ayo makipe ni Gabon, Madagascar, Burkina Faso na Cameroun, bivuze ko naho u Rwanda rwatsinda imikino yose rusigaje rwagira amanota 17 atayemerere kuba mu makipe yabaye aya kabiri meza.

Birasaba munsindire nanone Kugira ngo Amavubi ajye mu gikombe cy’isi kuko bagomba kwitsindira Benin na Afurika Yepfo iwayo, bakajyira amanota 17 mu gihe Benin na Afurika Yepfo zo zigomba gitsikira zigatakaza amanota.

U Rwanda ruri mu itsinda rya C aho ruri ku mwanya wa 4 na amanota 11, iri tsinda rikaba riyobowe na Benin n’amanota 14, Afurika Yepfo n’amanota 14, Nigeria bafite amanota 11 aho banganya n’u Rwanda.

Abakinnyi b’amavubi bizeye ubuyobozi bwa FERWAFA binyuze muri Perezida wayo Shema Ngoga Fabrice ko bubarinyuma ndetse buri gukora ibishoboka byose ngo instinzi iboneke.

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda na Benin kugeza ubu zimaze gukina imikino 9 hagati yazo. Imibare yerekana ko mu mikino 9, u Rwanda rwatsinzemo 2 Benin igatsinze imikino 5 bakaba baranganyije imikino 2.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *