Emmanuel IMANISHIMWE yongerewe mu bakinnyi Bazakina na Benin na Afurika Yepfo.

Imanishimwe Emmanuel yagarutse mu Mavubi nyuma y’umwaka wose.

Myugariro Imanishimwe Emmanuel ‘Mangwende’ yongerewe mu bakinnyi b’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ izahura na Benin na Afurika y’Epfo mu rugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.

Uyu mukinnyi uca ku ruhande rw’ibumoso y’ugarira, yaherukaga kwitabira ubutumire bw’ikipe y’igihugu ubwo bakinaga n’ikipe y’igihugu cya Benin mu majonjora yo gushaka itike yo kujya mu gikombe cya Afurika mu 2025, hari taliki ya 15 Ukwakira 2024.

Imanishimwe usanzwe ukinira ikipe ya AEL Limassol, ikina mu cyiciro cya mbere muri Shipure (Cyprus) yagize imvune y’igihe cyirekire gusa muri iyi minsi arimo kubona umwanya wo gukina dore ko mu mukino iyi kipe iheruka gukina na Ethnicos Latsion mu gikombe cy’igihugu yakinnye iminota 120, dore ko iminota 90 yarangiye banganya bakayisezerera mu minota y’inyongera 30, bayitsinze ibitego 2-1.

Ikipe y’igihugu Amavubi imaze iminsi ifite ibibazo ku mpande mu bwugarizi dore ko nyuma yo kuvunika yaramaze gufasha u Rwanda gutsinda ariko nyuma yaho agasimburwa na Niyomugabo Claude, umukinnyi mwiza ariko utari kurwego rwa Emmanuel Mangwende.

u Rwanda ruzakina na Benin taliki ya 10 Ukwakira 2025, bakinire kuri Sitade Amahoro mu gushaka itike y’igikombe cy’isi cya 2026 kizabera mu bihugu bya Leta zunze ubumwe z’amerika ,Canada na Mexique.

Mbere y’uko umukino w’umunsi wa 9 uba Benin niyo iyoboye itsinda rya C na manota 14, mu gihe u Rwanda ruza ku mwanya wa 4 n’amanota 11.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *