Mu gihe shampiyona y’isi y’amagare yaberaga bwa mbere ku mugabane wa Africa ikabera mu Rwanda byari ibyishimo mwisi hose cyane cyane ku banyarwanda.
Umubyeyi witwa ABIMPAYE Gentille wo mu karere ka Gasabo nibwo yafatwaga n’inda yagiye kureba amarushanwa y’amagare agezwa kwa muganga yibaruka umwana w’umukobwa amwita neza neza amazina arimo na UCI nk’ibyishimo by’umwana yabyaye yagiye kureba iri irushanwa.

Uyu mubyeyi bigaragara ko yabyariye mu karere ka Gasabo nk’uko bigaragara ku cyemezo cy’amavuko cy’umwana [Birth Certificate] yahisemo kwita umwana we Ange UCI Noella.

Iyi UCI isobanura Union Cyclists International Shampiona y’Isi y’amagare ikaba yarimaze imyaka irenga ijana itangiye itarabera narimwe kumugabane wa Africa.