Ibindi bihembo byatanzwe muri Ballon d’Or 2025 mu bagabo

I Paris habereye ibirori byo gutanga Ballon d’Or 2025, aho Ausumane Dembélé ari we wegukanye igihembo nyamukuru cy’umukinnyi w’umwaka. Ariko kandi, si we wenyine wahiriwe n’iri joro rikomeye, kuko n’abandi bakinnyi n’abatoza begukanye ibihembo bikomeye by’uyu mwaka.

Lamine Yamal wa FC Barcelona yegukanye Kopa Trophy, igihembo gihabwa umukinnyi muto wigaragaje kurusha abandi. Uyu musore ukiri muto akomeje gutangaza isi yose kubera ubuhanga bwe n’ubwitange mu kibuga.

Umukinnyi wo hagati Vitinha wa Paris Saint-Germain na we yahawe igihembo cy’umukinnyi wigaragaje mu kibuga hagati, nyuma yo kuba umutima w’ikipe mu rugendo rwayo rw’intsinzi.

Mu burinzi bw’izamu, Gianluigi Donnarumma yegukanye Yashin Trophy nk’umuzamu mwiza w’umwaka. Uyu Munyataliyani amaze kwerekeza muri Manchester City nyuma yo gusoza igihe kirekire yari amaranye na PSG, bikaba bitegura impinduka zikomeye mu mikino yo ku mugabane w’u Burayi.

Umutoza Luis Enrique wa PSG yegukanye igihembo cy’umutoza w’umwaka, nyuma yo kugeza ikipe ye ku ntsinzi ya mbere ya Champions League mu mateka yayo, ibintu byamugize umutoza w’icyitegererezo.

Rutahizamu w’Umunyasuwede Viktor Gyökeres yahawe igihembo cy’umwataka w’umwaka. Nyuma y’umwaka w’intsinzi muri Sporting CP, amaze kwerekeza muri Arsenal FC, aho yitezweho kuzana imbaraga nshya mu busatirizi bw’iyi kipe yo mu Bwongereza.

Rutahizamu Victor Gyokeres

Ibihembo byatanzwe muri Ballon d’Or 2025 bigaragaza impano nshya ziri kuzamuka ndetse n’impinduka zikomeye mu makipe akomeye ku mugabane w’u Burayi, bikaba bitanga icyizere cy’uko umwaka utaha w’imikino uzaba urimo ishyaka n’amateka mashya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *