“Usome ku mazi ashyushye biraza gushira” Ambasaderi Nduhungirehe

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 21/09/2025 nibwo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Ambasaderi Nduhungirehe Olivier abinyujije ku rubuga rwe rwa X yanditse asubiza Umudepite w’Umubiligi ufite inkomoko muri DR Congo, Lydia Mutyebele wijunditse u Rwanda agaragaza ko rutari rukwiriye kwakira irushanwa ry’isi ry’amagare(UCI).

Amb. Nduhungirehe yasabye Depute Lydia Mutyebele kunywa amazi ashyushye ko yamufasha kumara ibibazo afite.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa X, Lydia Mutyebele yavuze ko mu buryo busa no kwirengangiza isi yose yamagana ibyaha by’Uburusiya ariko igashyira u Rwanda igorora.

Ati “Turamagana u Burusiya kubera ibyaha byabwo, ariko tukaramburira u Rwanda itapi y’icyubahiro y’umutuku(Tapis rouge).” Yongeraho ati ni uburyarya bukabije, siporo ntishobora gukoreshwa nk’uruhu rwo gupfukirana ubutegetsi buhohotera uburenganzira bwa muntu!”

Mu gusubiza amagambo y’uyu mudepite, Ambasaderi Nduhungirehe Olivier yeretse Depite Lydia ko ababiligi bari mu Rwanda bari mu byishimo bidasanzwe by’Umwihariko muri iki gihe cy’irushanwa ry’isi ry’amagare(UCI).

Ati “Madamu Depite, muramukijwe n’abanyagihugu b’u Bubiligi bari i Kigali. Umukinnyi wanyu ukomeye, Remco Evenepoel, yanatsindiye ku nshuro ya gatatu yikurikiranya isiganwa ryo gusiganwa n’igihe ry’abagabo! Ibindi byo, munywe amazi ashyushye gato birashira.

Abakoresha uru rubuga rwa X bakomeje kugaruka ku magambo ya depute Lydia bamubaza niba yibutse gushimira umukinnyi w’Ububiligi witwaye neza mu irushanwa ry’isi ry’amagare I Kigali

Depute Lydia yahawe urw’amenyo n’abatandukanye bakoresha urubuga rwa X ubwo yanengaga kuba u Rwanda rwakiriye irushanwa ry’isi ry’amagare (UCI).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *