
Ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) buramenyesha abaturage ba Repubulika iharanira demokarasi ya Congo (RDC) n’amahanga ko kuri uyu wa kuwa gatanu tariki ya 19 Nzeri 2025, kuva saa moya za mu gitondo, ingabo zishyize hamwe z’ubutegetsi bw’iterabwoba bwo muri Kinshasa zigizwe na FARDC, WAZALENDO n’indi mitwe yifatanyije na bo zagabye ibitero by’amasasu akomeye mu bice byituwe cyane bya Bibwe, Nyenge, Chytso, Hembe n’ahazengurutse aho.
Ibyo bitero byo mu kirere, byakoreshejwe indege y’intambara ya Sukhoi-25 ndetse n’indege zitagira abapilote (drones CH-4), byahitanye abaturage benshi ndetse bituma abandi benshi bava mu byabo ku ngufu.
Ubu ni ubutumwa Ihuriro AFC/M23 ritanga kenshi bagaragaza Ibikorwa by’intambara n’ubwicanyi biyobowe na Leta ya Kinshasa iyobowe na Felix Antoine Tshisekedi.
Ibi bitero bigabwe nyuma y’uko AFC/M23 yakiriye ingabo nshya zisaga 7,000 mu muhango witabiriye n’umuyobozi w’ingano Maj. Gen Sultan MAKENGA.