Gutanga ibihembo, amanota 3 ya mbere ya APR FC ni bimwe mu byaranze umunsi wa 2 wa Rwanda Premier League.

Abakinnyi 11 APR FC yabanje mu kibuga bakina na Gicumbi FC.

Taliki ya 18 Nzeri 2025, nibwo hari hategenyijwe kuba umunsi wa 2 wa Rwanda Premier League aho Gorilla FC yagombaga gutana mu mitwe na Mukura VS saa 15:00 naho Gicumbi FC ikacyira APR FC saa 18:30, imikino yose ikabera kuri Sitade ya Kigali Pele.

Abayobozi ku mpande zombi (uwa Rwanda Premier League ibumoso naho uwa PoBox Rwanda iburyo) bashyira umukono ku masezerano.

Mbere y’uko iyo mikino itangira Ubuyobozi bwa Rwanda Premier League bwabanje kwerekana umufatanyabikorwa uzajya utanga ibihembo ku mukinnyi n’umufana bitwaye neza.

‎Rwanda Premier League yasinyanye amasezerano n’Ikigo cya PoBox Rwanda , gitanga serivisi z’ikoranabuhanga mu kohererezanya ubutumwa aho telefoni yawe ihinduka .

Aya masezerano agamije ubufatanye mu guhemba umufana w’umukino, umukinnyi w’icyumweru n’umukinnyi w’umwaka.

‎Umukinnyi witwaye neza mu cyumweru azajya ahembwa ibihumbi 200.000 Rwfr, uw’umwaka ahembwe imodoka mu gihe umufana witwaye neza ku mukino wa Rwanda Premier League azajya ahembwa 25.000 Frw.

Umufana w’umukino wahuje Gorilla FC na Mukura VS.

Ni muri urwo rwego Emmanuel Mugabo umufana wa Gorilla FC ni we wabaye “Fan of the Match” ku mukino wahuje iyi kipe na Mukura VS, ahembwa amafaranga 25,000 Rwfr.

Ni mu mukino ikipe zombi zanganyije 1-1. Mukura VS niyo yafunguye amazamu ku gitego cya Hakizimana Zuberi ku munota wa 45 naho Masudi Narcisse akakigombora mu munota wa 90.

Umufana w’umukino wahuje Gicumbi FC na APR FC.

Ni mugihe ‎Umutoni Françoise umufana wa Gicumbi FC ni we wabaye umufana w’umukino “Fan of the Match” ku mukino wahuje iyi kipe na APR FC, ahembwa nawe ahabwa amafaranga 25,000 Rwfr.

Ni mu mukino APR FC yatsinze ibitego 2-1 Gicumbi FC, ikabona amanota 3 yaragoranye kuko ku munota wa 5 William Togui Mel yafunguye amazamu, ku mupira yarahawe na Memel Raouf Dao, nyuma y’iminota 9 Gicumbi FC yahise yishyura igitego cyatsinzwe na rutahizamu wayo Lola Kanda Moise.

Mu gice cya kabiri APR FC yakomeje gusatira cyane Gicumbi FC ariko bikomeza kwanga byasabye iminota 2 y’inyongera ku minota 90 ngo Dao yongere ahereze umupira Denis Omedi.

Ntibisanzwe muri Rwanda Premier League kuba bahemba umufana w’umukino kuko hari ubwo shampiyona irangira nta gihembo gihawe umukinnyi w’umukino bitewe no kubura abafatanyabikorwa, gusa kuri iyi ngomba ya Mudaheranwa Hadji Youssuf Umuyobozi wa Rwanda Premier League biri kujya ku murongo.

Byitezweko nyuma y’uyu munsi wa 2 wa Rwanda Premier League hazatangwa igihembo cy’umukinnyi w’icyumweru nk’uko biri mu masezerano.

Rwanda Premier League irakomeza uyu munsi ku isaha ya saa 15:00 Rutsiro FC irakira Gasogi United ku wa Gatanu saa 15:00 kuri Stade Umuganda. Ni umukino uza gusifurwa na Mulindangabo Moise afatanyije na Rumuriza Justin na Mugisha Bonheur Fabrice naho Zimulinda Allain akaba ari umusifuzi wa Kane.

Naho AS Muhanga irakira Kiyovu Sports ku wa Gatanu saa 15:00 kuri Stade ya Muhanga. Ni umukino uza gusifurwa na Ishimwe Rene afatanyije na Ndayambaje Hamdan na Mugisha Alfred ni mugihe Ndiwumwami Jean Alpha ariwe musifuzi wa Kane.

Mu gihe umunsi wa 2 wa Rwanda Premier League utararangira Gorilla FC niyo iri ku mwanya wa mbere wa gateganyo n’amanota 4, ni mugihe ikipe ya Rayon Sports itazakina uyu munsi kuko izaba iri gukina na Singida Black Stars muri CAF Confederations Cup.

Abakinnyi bafashije amakipe yabo gutsinda ku munsi wa 2 wa Rwanda Premier League.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *