Umuyobozi wa RGB yaburiye amatorero adakurikiza amategeko akihisha ku mbuga nkoranyambaga

Umuyobozi mukuru wa Rwanda Governance Board (RGB), Doris Uwicyeza Picard, yaburiye amatorero n’imiryango y’imyemerere idakurikiza amategeko y’igihugu, cyane cyane ayakora ibikorwa byayo binyura kuri internet ariko batari mu buryo bwemewe.

Uwicyeza Doris Picard, Umuyobozi mukuru wa RGB

Yavuze ko hari amatorero akoresha imbuga nkoranyambaga n’ahandi kuri internet mu gusakaza ubutumwa bw’idini, ariko ntabe afite uburenganzira cyangwa ibyangombwa bikenewe bisabwa n’amategeko.

Uwicyeza Picard yasobanuye ko amategeko agenga amatorero n’imiryango y’imyemerere asaba kwiyandikisha no kubahiriza ibisabwa byose. Ibyo birimo kugira inyubako zujuje ibisabwa, gukoresha amajwi atabangamira abaturage, kubungabunga umutekano, ndetse no kugira abayobozi bafite ubumenyi bujyanye n’inshingano zabo.

Yagarutse ku kuba RGB ikomeje gushyiraho uburyo bwo korohereza amatorero kubona ibyangombwa no kwiyandikisha mu buryo bwemewe, ariko anibutsa ko abakomeza kwirengagiza amategeko bagomba kwitegura ibihano birimo no gufungwa cyangwa guhagarikwa burundu.

Yasoje yibutsa ko kubahiriza amategeko atari uguhagarika imyemerere, ahubwo ari uburyo bwo gukora ibintu mu mucyo, bigirira akamaro abayoboke ndetse n’igihugu muri rusange.

Ifoto: Abahagarariye amatorero n’imiryango y’imyemerere mu Rwanda

Byabereye mu nama yahuje RGB n’abahagarariye amatorero n’imiryango y’imyemerere i Kigali ku itariki ya 17 Nzeri 2025, aho Picard yashimangiye ko bagomba kubahiriza amategeko no kwiyandikisha mu buryo bwemewe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *