Ikipe y’igihugu y’ u Rwanda Amavubi yamaze kugera muri Afurika Yepfo aho igiye gukina umukino wa 8 wo gushaka itike y’igikombe cy’isi.

Abakinnyi bo hagati bamaze kugera muri Afurika Yepfo.

Ikipe y’igihugu y’U Rwanda “Amavubi”yasesekaye muri Africa y’Epfo aho izakirirwa na Zimbabwe mu mukino w’umunsi wa 8 mu gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cy’isi 2026.

Ni mugihe mu mukino w’umunsi wa 7 Amavubi yatsinzwe na Nigeria igitego 1-0 bituma ihita ijya imbere u Rwanda.

Kugeza ubu ikipe y’igihugu y’U Rwanda “Amavubi” iri ku mwanya wa 4 n’amanota 8 mu itsinda C.

U Rwanda ruri mu itsinda rya C mu gushaka tike y’igikombe cy’isi 2026 aho Ikipe iyoboye itsinda ari Afurika Yepfo na manota 16 Benin ikaza ku mwanya wa 2 ifite amanota 11, Nigeria ikaza ku mwanya wa 3 n’amanota 10 mu gihe u Rwanda rukurikiraho aho rufite amanota 8.

Bamwe mu bayoboye ubusatirizi bwa mavubi bageze muri Afurika Yepfo.

U Rwanda ruzakina na Zimbabwe ku munsi wo kuwa 2, aho baramutse batsinze bagira amanota 11 bagategereza ibiva hagati yayandi ma kipe bari mu itsinda rimwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *