yellow box mu mihanda ya kigali yitezweho guca umuvundo w’ibinyabiziga

mu rwego rwo kunoza imigendere myiza y’imodoka mu mujyi wa Kigali hashyizweho uburyo bushya bwo kugenzura imodoka buzwi nka Yellow Box Junction.

Yellow box igaragara mumabara y’umuhondo mu ihuriro ry’imihanda.

Yellow Box ni agace k’umuhanda kagaragazwa n’imirongo y’umuhondo inyuranamo aho imodoka zitemerewe guhagarara ifasha kwirinda umuvundo no kubuza ko imodoka zihurira hagati mu ihuriro ry’imihanda.ubusanzwe amategeko agenga Yellow box avuga ko utagomba guhagarara mu mirongo y’umuhondo keretse niba aho ukomereza hari umwanya nanone ntugomba kubangamira abandi winjira muri yellow box kandi imbere huzuye ibindi binyabiziga bihagarika imodoka zituruka mu zindi nzira.

Ikindi nuko yellow box itegeka ko winjira gusa igihe inzira igana aho ujya ifunguye, kugirango uhe inzira abandi bakoresha icyo gice.kutubahiriza aya mategeko ni icyaha gishobora gutuma umushoferi acibwa amande.yellow box izafasha kugabanya umuvundo w’ibinyabiziga mu mihanda itandukanye yo hagati mu mujyi,izatuma kandi abashoferi bose bagenda batekanye kandi hubahirizwa amategeko yo mumuhanda muri rusange umutekano wabakoresha imihanda uzarushaho kwiyongera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *