Akanyamuneza ni kose mu ikipe y’igihugu Amavubi nyuma yo kwishyurwa umwenda.

Perezida wa FERWAFA Shema Ngoga Fabrice yabwiye abakinnyi n’abatoza b’Amavubi ko mbere yo gukina na Nigeria kuwa 6 bazaba bishyuwe ibirarane bafitiwe.‎

Abakinnyi bafitiwe ibirarane birimo prime yo kunganya na Lesotho y’ibihumbi 750 FRW kuri buri mukinnyi.

Mu gihe abatoza bungirije bo bari bafitiwe ibirarane byo kuva mu kwezi kwa 2.‎

Ubusanzwe abatoza bungirije bahabwa 1000 cy’amadolari buri mwiherero wose Amavubi agiyemo, gusa nubwo bimeze bityo ariko umutoza mukuru Adel Amoursh umushahara we ungana ni ibihumbi 25 by’amadorali ayabonera ku gihe.

Shema Ngoga Fabrice yatorewe kuyobora FERWAFA uyu mwaka 2025 muri Manda y’imyaka ine ubwo ni kuva 2025-2029.

Ni mugihe Ikipe y’igihugu Amavubi ikomeje umwiherero muri Nigeria aho bagiye gukina imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’isi cya 2026, bakaba bazakina na Nigeria na Zimbabwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *