Ibyishimo ni byinshi muri Gikundiro nyuma y’uko rutahizamu wayo yagarutse.

Rutahizamu wa Rayon Sports, Fall Ngagne, yongeye kugaragara mu myitozo nyuma y’amezi arindwi adakina kubera imvune ikomeye yo mu ivi.‎

Rayon Sports yabuze rutahizamu wayo ubwo yasohorwaga mu kibuga muri Gashyantare 2025, mu mukino ikipe ye yakinaga n’Amagaju FC mu Karere ka Huye, ntiyongera kugaragara mu kibuga.

Ntabwo byari ubwa mbere uyu Munya-Sénégal agize imvune, dore ko yari yanayigize mu mukino wayihuje na Rutsiro FC mu Gikombe cy’Amahoro.‎

Fall Ngagne ni we wabaye uwa kabiri watsinze ibitego byinshi kuko mbere y’uko avunika, yari amaze gutsinda ibitego 13.

Rayon Sports iri mu myiteguro y’umwaka utaha w’imikino wa 2025/26, aho izatangira Shampiyona ihereye ku mukino wa Kiyovu Sports tariki ya 13 Nzeri, ndetse ikanakina amarushanwa arimo na CAF Confederation Cup.‎

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *